Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje uburyo bushya bwo korohereza Abanyarwanda baba mu mahanga kwiyandikisha no kubona indangamuntu, binyuze muri serivisi za Diaspora.
Umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda asabwa kwiyandikisha muri ambasade y’u Rwanda iri mu gihugu atuyemo. Niba yaje mu Rwanda atariyandikishije muri ambasade, ashobora kwiyandikisha ku cyicaro gikuru cya NIDA.

Mu nyandiko zisabwa zigaragaza ubwenegihugu harimo nka: indangamuntu ya kera cyangwa iy’umubyeyi, pasiporo y’u Rwanda, laissez-passer, ikarita ya konsula yatanzwe na ambasade, icyemezo cy’ubwenegihugu cyangwa ibindi byemezo byemewe n’amategeko bigaragaza ko ari Umunyarwanda.
Ku bijyanye n’icyangombwa kigaragaza umwirondoro, hakenerwa inyandiko zitandukanye zirimo indangamuntu za mbere ya 2008, icyemezo cy’amavuko cyatanzwe mbere ya 2008, icyemezo cy’amavuko cyo mu gihugu yavukiyemo, cyangwa izindi nyandiko zemewe zigaragaza umwirondoro.
Ishyirwaho ry’amafoto ya biometric rikorwa muri ambasade cyangwa konsula y’u Rwanda iri hafi y’aho umuntu atuye, nyuma yo gutanga ibyangombwa bisabwa.
NIDA itangaza ko indangamuntu itangwa mu minsi itatu ku bantu bafatiwe biometric imbere mu gihugu, mu gihe abari hanze bayikura kuri ambasade zibegereye. Abasaba indangamuntu basabwa kwishyura amafaranga 500 Frw.
NIBA Umunyarwanda atuye mu mahanga adafite ibyangombwa bisabwa, asabwa kugana akanama kemeza ubwenegihugu kugira ngo asuzumwe.