Kuri iyi nshuro iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame bitandukanye n’uko byari bimeze mbere ubwo abaregwa baburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.
Uwamureze avuga ko Bishop Harerimana yamusabye miliyoni 10 Frw, kugira ngo amusengere akire indwara yo kuva, kandi ko yayamuhaye ariko bikarangira atamusengeye.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko ayo mafaranga yayakiriye kuri Mobile Money y’Itorero no mu ntoki.
Bishop Harerimana yireguye avuga ko umugore wamureze yashatse ko basambana, ariko we akabyanga.
Yerekanye ko uwo mugore yifashe ifoto y’igitsina cye, ashaka kumwereka ko giteye neza, ariko kuko yari inshuti n’umugore we, agahitamo kubimwereka ngo amenye inshuti afite.

Bishop Harerimana yasobanuye ko uwo mugore ngo yashatse gusenya urugo, abonye bitamuhiriye atangira gutera ubwoba umugore wa Bishop Harerimana.
Umugore wa Bishop Harerimana na we amaze kubona iyo foto ya mugenzi we ngo yarayimwoherereje amubaza impamvu yahisemo kuyiha umugabo we ari na ho byahereye atangira kubatera ubwoba ko azabafungisha.
Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Harerimana guhamwa n’icyaha akurikiranyweho ariko agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi kuko habayeho impurirane y’ibyaha naho umugore we bumusabira gufungwa imyaka itatu.
Bishop Harerimana n’abamwunganira mu mategeko basabye ko yagirwa umwere kuko ibyaha aregwa babona nta shingiro bifite.
Urukiko ruzatangaza umwanzuro ku wa 14 Gicurasi 2026 saa Cyenda.
Bishop Harerimana n’umugore we bafunzwe tariki 9 Ukwakira 2024 ariko tariki 31 Ukwakira 2024 batanze ingwate y’inzu ya miliyoni 60 Frw barekurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.