KINSHASA – Kuri uyu wa mbere, tariki ya 27 Mata 2026, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko hagiye gushyirwaho umutwe udasanzwe w’abarinzi b’ibirombe (Mining Guard). Uyu mutwe witezweho gucunga umutekano w’amabuye y’agaciro ndetse no guhangana n’ubujura bw’umutungo kamere w’icyo gihugu.
Uyu mushinga ufitanye isano n’ubufatanye bukomeye hagati ya RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ndetse n’Ubumwe bw’Abarabu (UAE), aho utwaye akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100.
Uyu mutwe uzasimbura ingabo zisanzwe (FARDC) mu kurinda ibirombe. Uzaba ushinzwe kurinda aho amabuye acukurwa, kuyaherekeza igihe yajyanywe gutunganywa, ndetse no kurinda ibyambu n’imipaka anyuzwaho ajyanwa hanze.

Biteganyijwe ko abasirikare ba mbere bari hagati ya 2,500 na 3,000 bazatangira akazi mu Kuboza 2026 nyuma y’imyitozo y’amezi atandatu. Gahunda ni uko mu mwaka wa 2028, uyu mutwe uzaba ufite abakozi barenga 20,000 baparitswe mu ntara 22 zicukurwamo amabuye y’agaciro.
Nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe kugenzura ibirombe (IGM), iyi gahunda igamije “gukubura” mu rwego rw’ubucukuzi, hagarurwa gukorera mu mucyo no kumenya inkomoko y’amabuye (traceability). Ibi kandi bije mu gihe Amerika ishaka kwongera ijambo ryayo mu mabuye y’agaciro akoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho nka Cobalt na Lithium, agenzurwa cyane n’ibigo by’Abashinwa muri iki gihugu.
Uyu mwanzuro uje mu gihe mu burasirazuba bwa Kongo hakomeje kurangwa n’umutekano muke ndetse n’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro bikunze gushyirwa ku mutwe w’inyeshyamba n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere.
Monixi News | Amakuru agezweho mu Karere n’Isi yose.