Ni ibikubiye mu Ibaruwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu yandikiye abacungamari mu bigo bya Leta.
Mu ibaruwa, Amb. Uwihanganye avuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Guverinoma y’u Rwanda kigamije kugabanya gukenera ibikomoka kuri peteroli no kugera ku ntego z’Igihugu cyiyemeje mu kurengera ibidukikije cyane cyane mu rwego rw’ubwikorezi, abacungamari basabwa guhuza gahunda zose zo kugura ibinyabiziga nibura 30% bikoresha amashanyarazi.
Ibaruwa iti:
“Inzego za Leta zose zisabwa kwemeza ko nibura 30% by’ibinyabiziga bigurwa ari ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi guhera ku itariki iyi baruwa ishyiriweho umukono. Ibi biri mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kugabanya gukenera ibikomoka kuri peteroli, no guteza imbere uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu burambye kandi butangiza ibidukikije.”
Minisitiri Uwihanganye yababwiye ko inzego zose zisabwa kubahiriza iyi ntego ya 30% by’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu igenamigambi ryazo ryo kugura ibinyabiziga. Icyo ari cyo cyose cyaba impamvu yo kudakurikiza iyi ngingo kigomba gusobanurwa neza kandi kikemerwa mbere na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA).

U Rwanda n’isi muri rusange biri guhura n’ikibazo cyibura ry’ibikomoka kuri peteroli bitewe n’intambara zigenda zaduka aho ikurwa ndetse hakaba hanatekerezwa uko Isi izabahao mu gihe peteroli yashira munsi y’ubutaka.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu hagati ya 2024 na 2029, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko hazatezwa imbere itwarwa ry’abantu n’ibintu hifashishijwe ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kuko aribyo bitangiza ibidukikije.