
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko ubwicanyi bukorerwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buterwa inkunga na Guverinoma y’icyo gihugu kandi bugamije kurimbura Abatutsi bo muri icyo gihugu, binyuze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo.
Yabitangaje ku wa 25 Nzeri 2025 mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruharanira ko abatuye Akarere k’Ibiyaga bigari, bagira amahoro n’iterambere, ari na yo mpamvu ku wa 27 Kamena 2025 rwasinye amasezerano y’amahoro na RDC.
Aya masezerano arimo ingingo zijyanye no kubana neza kw’ibihugu byombi n’imikoranire mu by’ubukungu, ariko Nduhungirehe yavuze ko kuva yasinywa, RDC ikora ibikorwa byinshi binyuranya na yo.

Ati “Kuva amasezerano yasinywa, ibyo kuyashyira mu bikorwa byagiye bigenda gahoro cyane. Nubwo hari inama zibera i Washington zigamije ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo muri Kamena, ibibera ku rubuga rw’imirwano biteye ubwoba. RDC yongereye ingabo, bakomeza gukorana n’imitwe yafatiwe ibihano na Loni nk’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ufashwa na RDC; Wazalendo, no kugaba ibitero bya drones n’indege z’intambara ku basivili by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi Batutsi b’Abanye-Congo, bigaragaza ubukana bw’ikibazo.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibi bikorwa byose binyuranya n’amasezerano yasinyiwe i Washington.
Yanagaragaje ko ihuriro ry’Ingabo za FARDC n’imitwe ya FDLR, Wazalendo n’indi myinshi, rifatanya n’ingabo z’amahanga zirimo n’abacanshuro kandi binyuranye n’amategeko mpuzamahanga.
Ati “U Rwanda rwamaganye ibi bikorwa kandi rusaba RDC guhagarika ibikorwa bya gisirikare, ikubahiriza n’umutima mwiza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington kuko ari amahirwe adasanzwe yo gushyira iherezo kuri iyi ntambara imaze imyaka myinshi.”
Nduhungirehe yongeye kwibutsa ko kuva mu 1999 mu Burasirazuba bwa RDC hashyizweho ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro, zitwa Monusco, zagombaga gufasha gukemura ikibazo cy’umutekano harimo no kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko birangira zitageze kuri iyo ntego.
Ati “Hakenewe mu buryo bwihutirwa gusuzuma neza inshingano nyakuri za Monusco.”
Wazalendo iteye inkeke mu karere
Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge n’umutwe witwaje intwaro witwa Wazalendo uhabwa inkunga n’intwaro na Leta ya RDC, ugakora ibikorwa bya kinyamaswa byinshi birimo gutwika insisiro zituwe n’abaturage, kwica urubozo abantu, gutwika abasivili n’abasirikare ba Leta no guha intwaro abana, byose bigakorwa bagamije kurimbura ubwoko bumwe.
Ati “Ubugome bwabo, imikorere n’ingengabitekerezo yabo bisa neza n’iby’umutwe wakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994. Hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya ngo bihagarikwe bitarageza ku ngaruka zikomeye.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwazutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo imiyoborere yarwo yubakiye ku kubaha uburenganzira n’agaciro ka muntu no kubazwa inshingano.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa Isi irebera…
Minisitiri Nduhungirehe yashimye ko Loni yashyizeho umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na bimwe mu bihugu byashyize inzibutso ku butaka bwabyo, ndetse imanza z’abakoze Jenoside hari izaciwe ariko n’ubu umuryango mpuzamahanga urebera ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishamikiyeho bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC, umuryango mpuzamahanga na Loni ubwayo irebera. Turasaba umuryango mpuzamahanga kutongera kwirengagiza ibintu byoroshye kubona. Kwibasira, kwica no kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo harimo n’Abanyamulenge ni ibyaha byibasiye ikiremwamuntu byagaragaje ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside.”
Yongeyeho ko “Jenoside igira ibyiciro, ntabwo ari ijambo ryumvikanisha ibintu byinshi, kandi isobanurwa mu mategeko mpuzamahanga. Jenoside yibasira itsinda ry’abantu ryihariye bazizwa icyo bari cyo, hagamijwe kubarimbura bose.”
Nduhungirehe yeretse Inteko Rusange ya Loni ko nta kintu na kimwe cyakoreshwa ngo abari inzirakarengane bahindurwe abicanyi cyangwa abicanyi bahinduke inzirakarengane.
Ati “Iyi ni imyitwarire y’abahakana n’abapfobya bisanzwe bikoreshwa n’abayigizemo uruhare. Ni kimwe kandi n’uko nta birego byatangwa na Guverinoma iha intwaro umutwe w’abajenosideri byahindura ukuri kw’amateka. Gutera inkunga no guha intwaro umutwe uzwiho gukora jenoside kandi ukibifite mu mugambi ni ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.”
Mu Ukwakira 2023, imitwe ya Wazalendo, FDLR na Nyatura yatwitse inzu zirenga 300 z’Abanye-Congo b’Abatutsi, mu Mudugudu wa Nturo, muri Teritwari ya Masisi. Nyuma yagiye igaragara yica, itwika, inarya inyama z’Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC, Leta ntigire icyo ibikoraho.
Nduhungirehe yavuze ko ubuyobozi bwa RDC bwamunzwe n’imikorere igamije inyungu z’umuntu ku giti cye.
Ati “Niba hari ibyaha bikorwa muri RDC hagamijwe inyungu, birazwi ni ruswa, imiyoborere mibi no kunyereza umutungo wa Leta.”