Thomas Alva Edison yavutse ku itariki ya 11 Gicurasi 1847, muri Milan, Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akiri umwana, yagaragaje amatsiko adasanzwe ku bintu byose byari bimukikije. Yari umwana w’umuhungu aho iwabo batari bakize, ariko yakundaga gusoma, gukora ubushakashatsi, no gukurikirana ibitekerezo bye ku bintu bishya. Ababyeyi be babonye ko akunda kuba wenyine no guhora mubushakashatsi budashira, bamushyiriraho uburyo bwo kwiga mu rugo, ibintu byamutoje guhanga udushya twe no gukoresha amatsiko ye nk’intwaro.
Edison ntiyigeze yiga amasomo yo mu ishuri asanzwe nk’abandi bana kuko mwishuri umwarimu we yakundaga kumwita igicucu aribyo byaje gutuma adakomeza kwiga ishuri arivamo gutyo. Ahubwo yitozaga gukora, kugerageza, no kwihangana. Yakuriye mu bihe bigoye,yagiye ahura n’ibibazo birimo no kutumva neza gahoro gahoro, ariko ibyo ntibyigeze bimubuza inzozi ze zo guhanga udushya. Yatangiye gukora nk’umukozi mu kigo cy’itumanaho, akora amasaha menshi, ibi bikamufasha kumenya byinshi ku by’ikoranabuhanga no gukora igerageza ryinshi ry’ibikoresho.

Thomas Edison ni umwe mu bahanga bazwi cyane ku isi kubera ubushobozi bwe bwo guhanga udushya no kuvumbura ibintu byahinduye imibereho y’abantu. Bimwe mu byo yahimbye bikomeye harimo:
Itara ry’amashanyarazi (guhindura ijoro amanywa)

Igikoresho cya mbere gifata amajwi kikanyasubiramo.

Kamera yerekana amashusho y’ibintu bihindagurika cyangwa bigenda

Telegarafu (igikoresho cyitumanaho cyakoreshaga code cyifashishwaga mu kinyejana cya 19.

bateri ibika amashanyarazi ikoresheje amazi ya alkaline kandi ikaba ishobora kongera gushyirwamo amashanyarazi kenshi.

Inkuru ye itwigisha ko amatsiko menshi ari intambwe ya mbere ku bantu bose bifuza guhanga udushya. Abanyarwanda bashobora gufata amasomo y’uko ibintu byose bishoboka kandi bishobora kuba igisubizo ku kibazo runaka mu Rwanda, yaba mu ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi cyangwa imibereho myiza.
Thomas Edison atwibutsa ko guhanga udushya ari urugendo rutaba rworoshye, ikindi rushobora guhindura isi yose. Nta mpamvu yo gutinya kugerageza; buri muntu ashobora kuba umuhanga mu gice cye. Twese dushobora guhanga, gukora ibintu bishya, gufasha abandi, no guteza imbere igihugu cyacu. Inkuru ya Edison ni isomo rikomeye ryo kwigira, gukora cyane, no kudacika intege mu rugendo rwacu rwo guhanga.
ubuse ikitaravumbuwe nigiki we arko ubanz nashonje ibyo x ubw wabifatanya no kugobokera amafarang yicyuzi