Umuhanzi Kelly Showboi ukomeje kuzamura izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, cyane cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bureba ubuzima bwa buri munsi n’urukundo. Nyuma yo gushyira hanze amajwi y’indirimbo ye nshya yise “Izaguhumugisha”, ubu noneho ari mu myiteguro yo gutunganya amashusho (video) yayo, ategerejwe na benshi kubera uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi b’umuziki.
“Izaguha Umugisha” ni indirimbo yakubitiye ahakomeye, ivuga ku rubyiruko n’abantu batandukanye bavuga ko buri munsi babyuka bakarwana no gushaka amafaranga, bakayaharanira mu nzira zitoroshye, rimwe na rimwe ntibayabone uko babiteganyaga. Kelly Showboi agaruka ku buzima busanzwe bw’abantu bakora imirimo ikomeye bagerageza gushaka imibereho.

kora subscribe kuri channel ye: https://youtube.com/@showboi203k?si=9Qoo2tnXhWZkPLyi
Nubwo inzira iba igoye, iyi ndirimbo iributsa ko Imana itajya ireka abaharanira kugera ku nzozi zabo, ndetse ikaba ariyo mpamvu Kelly Showboi ashimangira umugani nyarwanda ugira uti:
“Imana ifasha uwifashije.”
Iyi ndirimbo itanga ihumure ku bantu bose bakora urugendo rwo guharanira ejo hazaza heza. Ni indirimbo isaba abantu kutacika intege, kuko nubwo inzira yaba ndende cyangwa yuzuyemo ibigeragezo, umurimo wabo uzabyara umugisha.

Kelly Showboi abinyujije mu mvugo yoroshye ariko ikomeye, yibutsa ko Imana ibona ibitandukanye tubamo buri munsi ibiraka, ibitotsi bicye, gusunikwa n’ubuzima, Amashusho ategerejwe yitezweho kwerekana ubuzima bwa buri munsi bw’abaharanira akazi n’inzozi zabo, bigashimangira ko umurimo ukora neza utanga umugisha.
Kelly Showboi akomeje kwiyubaka nk’umuhanzi uzana ubutumwa bwimbitse kandi buremye, bukora ku buzima bw’abantu benshi mu Rwanda.
umva indirimbo ye hano :