Umunyarwenya w’ikirangirire muri Uganda, Patrick Salvado, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cye gikomeye yise “Thank God It’s Funny”, giteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 6 Werurwe 2026.

Iki gitaramo kiri mu byitezwe cyane mu myidagaduro yo mu ntangiriro za 2026, aho Patrick Salvado azaba ahura n’abakunzi b’urwenya i Kigali, akabereka ubuhanga bwe mu gutera urwenya rusesuye rushingiye ku buzima bwa buri munsi, imibanire y’abantu n’ibibazo bya sosiyete, byose abivuga mu buryo bworoshye butuma abantu baseka ariko banatekereza.
Patrick Salvado azwi nk’umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, akaba yarubatse izina rikomeye mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Uganda no mu bindi bihugu. Azwi cyane kubera uburyo ahuza amagambo, ubuhanga bwo kuvuga inkuru (storytelling) n’ubwenge bwinshi, bigatuma urwenya rwe ruba rwumvikana ku bantu b’ingeri zose.

Igitaramo “Thank God It’s Funny” cyagiye kiba ikimenyabose mu bihugu bitandukanye, aho cyitabirwa n’abantu benshi, bitewe n’uburyo Salvado agaragaza ko urwenya ari igikoresho gikomeye cyo kuruhura imitima no guhuza abantu.

Abategura iki gitaramo batangaje ko Kigali Universe yatoranyijwe kubera ubushobozi bwayo bwo kwakira abantu benshi no kuba ari ahantu hamaze kumenyekana mu kwakira ibitaramo bikomeye. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu batandukanye baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu by’akarere.
Abakunzi b’urwenya n’imyidagaduro muri rusange basabwa kuzazindukira kwitegura iki gitaramo, kuko giteganyijwe kuba kimwe mu bizasiga izina mu myidagaduro izabera mu Rwanda mu mwaka wa 2026.
Monixi News izakomeza kubagezaho amakuru mashya ajyanye n’iki gitaramo, harimo ibisobanuro birambuye ku matike, abahanzi cyangwa abanyarwenya bazafatanya na Patrick Salvado, n’ibindi byose by’ingirakamaro ku bazacyitabira.