Mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda bakomeje kwagura umuziki wa gakondo, hatangiye kugaragara izina rishya ry’umusore wihariye mu miririmbire ye ariryo: MANZI Caleb. Uyu muhanzi arakunzwe kubera uburyo ahuza gakondo na muzika igezweho, bigatanga umwimerere mushya ugaragaza ko umuco ushobora gukomeza kubaho no mu bihe by’iterambere.

MANZI Caleb yatangiye urugendo rwe rw’umuziki kuva mu mwaka wa 2016, ubwo yabaga mu Itorero INDANGAMUCO, aho yabanje kuba umubyinnyi muriryo torero. Nyuma y’igihe gito, yahise asanga ijwi rye rifite imbaraga kurusha ibindi byose bituma yinjira byimazeyo mu kuririmba, maze urukundo rwe ku muziki rutangira kumuhindurira ubuzima.
Nyuma yaho, yakomeje gukorana n’amatorero menshi atandukanye harimo n’Itorero ABUSAKIVI, aho yakomeje gusigasira umuco nyarwanda binyuze mu bihangano bye. Nubwo atigeze yiga umuziki mu mashuri, urukundo rwe rwinshi ku muziki rwamuhaye imbaraga zo kwihugura ku giti cye ashaka n’umwarimu wumunyamuziki amwigisha uburyo bwo gukoresha ijwi rye, uko yakora umuziki nk’umwuga,ndetse nuko yakoresha ijwi rye neza mu gihe ari kuririmba.

Ubu busabane n’ubumenyi yabonanye abahanga bagiye batandukanye byamufashije guteza imbere ubuhanga bwe, bituma aba umwe mu bahanzi bagaragaza ko indirimbo za Kinyarwanda gakondo zishobora kuvugururwa mu buryo bushya, bugezweho kandi bunogeye amatwi bukanyura n’umutima.

MANZI Caleb avuga ko umuziki akora ari uwa gakondo igezweho (modern traditional), aho ashyiramo injyana zituruka mu mahanga ariko akazihuza n’injyana za kinyarwanda haba mu miririmbire cyangwa mu buryo bwo gucuranga. Ni yo mpamvu akenshi abamwumva bavuga ko afite umwihariko udasanzwe, kuko yongera isura nshya ku muziki w’umuco nyarwanda.
Uretse ibyo, MANZI Caleb ukunzwe cyane mu birori by’ubukwe, imihango itandukanye n’ibitaramo byo gususurutsa abantu. kandi ushaka kumutumira mubirori byawe wamwandikira kumbuga ze nka Instagram.

Kuri ubu, uyu muhanzi abarizwa mu itsinda INSHOZA Group, aho akorana n’abandi bahanzi n’abanyabugeni bafite icyerekezo kimwe cyo guteza imbere umuco n’ubuhanzi. Avuga ko intego ye ari ugufasha umuziki nyarwanda kugera kure ku rwego mpuzamahanga kugira ngo isi yose imenye ko umuco nyarwanda udapfa, ahubwo uhoraho kandi urushaho kuba mwiza uko imyaka ihita.
“Umuziki ni ururimi rwanjye, ni umuco wanjye, ni umutima wanjye.” MANZI Caleb
Ubu akaba akomeje kwandika izina mu muziki w’umuco kandi yerekana ko gukunda ibyo ukora ari byo bituma ubikora neza, avuga ko gakondo nyarwanda ifite ahazaza heza mu isi y’iterambere ry’injyana zose.
