

Ni hoteli yatangiye gukora mu 2021, itangirira ku muvuduko udasanzwe watumye ubu iri mu ziganwa cyane haba mu minsi y’imibyizi cyangwa mu bihe by’iminsi mikuru mu gihe muri Weekend ho biba ari ibindi bindi.
Nta gushidikanya ko abayigenderera bayizi kundusha, ndetse ntawe uyisohokeramo ngo atahe yinuba, ahubwo n’iyo yaba ari umuntu wahakujyanye ubutaha ugashaka aho gusohokera, ni yo ikuza mu mutwe mbere. Mbese ni hoteli ihendukiye buri wese, itanga serivisi nziza, iri ahantu horohera buri wese kuhagera ndetse kugira icyo uyinenga biragoye!

Umuyobozi wa Great Hotel, Nishimwe Justine, yabwiye MONIXI News ko mu myaka ine bamaze batangiye gukora, bishimira ko umunsi ku wundi baguka mu buryo bw’imikorere ya hoteli ariko na none abakiliya bagakomeza kuba benshi kurushaho.

Ati “Hano ni iwabo w’abantu, twishimira ko imyaka ine tumaze abantu bakomeza kutugana ari benshi kandi natwe bikadufasha gukomeza kwaguka muri serivisi dutanga.”
akomeje avuga mu gikoni cyabo abantu benshi bakomeje kwirahira umuceri banditseho izina, ariko hakaba hari na pizza bishimira cyane. Hari kandi piscine benshi bakunda, ‘salles’ z’ibirori zihendutse, ‘terrases’ zibereye amafoto ku rubyiruko ndetse n’ibiciro bidakanganye.

Iyi hoteli kandi ifite izindi serivisi zirimo ‘outside catering’, aho gukorera ‘gym’ ndetse bakanafasha abantu bakeneye ‘massage na sauna’.
Nishimwe yavuze ko muri iki gihe, ikindi bari kwitegura ari iminsi mikuru ibura amezi abiri gusa.
Ati “Ubu turi mu bihe byo kwegereza iminsi mikuru ndetse twiteguye twakirana abantu yombi nk’uko Leta y’u Rwanda ihora ibidushishikariza.”
Great Hotel ifite ibyumba 64 biri mu byiciro byose, uhereye ku cy’ibihumbi 40 Frw kugeza ku cy’ibihumbi 80 Frw. Ibyumba by’inama byayo birimo ibishobora kwakira abantu 300, ndetse na byo bikaba biri ku giciro kidahambaye kuko icya make kiboneka guhera ku bihumbi 30 Frw gusa.

Great Hotel Kiyovu
ifite Ibyumba Byiza byo kuraramo
Great Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Kiyovu, yatangiranye abakozi 13 gusa, ariko kuri ubu ifite abakozi barenga 60 kubera uburyo abayigana biyongereye, ndetse uyu mubare na wo ushobora kwikuba kabiri bitewe n’ubwiyongere bw’abakiliya nko mu bihe by’iminsi mikuru.

Great Hotel Kiyovu
Ahantu hihariye ho kuruhukira

Great Hotel Kiyovu
ifite n’aho gukorera Siporo (gym)

Great Hotel Kiyovu
ifite n’ibyumba bikorerwamo inama