Ni imihanda itatu ya kaburimbo iri mu turere dutandukanye yose hamwe ifite uburebure bw’ibilometero 151.

Yatashywe kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025 ariko yari isanzwe ikoreshwa gusa kuyitaha byabereye ku muhanda umwe wa Nyagatare–Rukomo ureshya na 73 km.

Ni mu gihe uwa Huye–Kitabi ureshya na 53 km naho uwa Rubengera–Gisiza ureshya na 25 km.

Amafaranga y’Ingengo y’Imari yari yaragenewe gukoreshwa mu kubaka iyo mihanda yarasagutse bituma akoreshwa ku yindi mihanda yari yaratangiye ndetse no mu gushyira amatara ku muhanda wa Rubengera-Gisiza w’ibilometero 23.

Kuyitaha byitabiriwe n’abayobozi, abaturage ndetse n’abahagarariye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iyo mihanda ari bo Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika, BADEA n’ibindi bigega byiganjemo iby’Abarabu nka SFD, KFAED na OFID.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko umuhanda Rukomo-Nyagatare wabaye inkingi ya mwamba mu koroshya ubuhahirane by’umwihariko uburyo ingendo zijya muri ako karere zisigaye zikoresha igihe gito uturutse i Kigali.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorweremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko iyo mihanda yose ubu yatangiye kuba isoko y’iterambere rishingiye ku buhahirane bw’abaturage.

Ati “Umuhanda uba ari ukugira ngo abantu bahahirane ariko bigamije kuzamura ubukungu. Iyi mihanda twatashye imaze igihe ikoreshwa ariko icy’ingenzi ni iterambere ryatangiye kuzamuka haba mu bakora ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibindi twagiye tubibona. Ibikorwaremezo bigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu n’imibereho by’aho twashyize iyo mihanda.”
Uwihanganye yavuze kandi ko umuhanda wa Nyagatare-Rukomo hari gahunda yo kuwushyiraho amatara.

Yongeyeho ko kubaka iyo mihanda itatu n’indi mirimo yakozwe mu ngengo y’imari yasagutse byose byatwaye arenga miliyari 200 Frw.
Perezida wa Banki y’Abarabu y’Iterambere muri Afurika (BADEA), Fahad Abdullah Aldossari, yavuze ko iyo banki ishyigikiye iterambere ry’ubwikorezi kuko muri miliyoni 300 $ imaze guha u Rwanda, agera kuri miliyoni 132 yerekejwe mu bijyanye n’imihanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko imihanda yatashywe izaba inkingi y’ubukerarugendo n’ubuhahirane kandi ko ubuyobozi buzakomerezaho kubaka ibindi bikorwaremezo byo kuyibyaza umusaruro.
