Vestine na Dorcas bari kumwe n’umujyanama wabo, Irene Murindahabi, ubwo bari bamaze kugera muri Canada mu mujyi wa Vancouver aho aho bari bagiye gutarama mu mijyi itandukanye yo muri iki gihugu.
Umunyamakuru Ally Soudy wagiye kubakira ku kibuga cy’indege, yarabaganirije ndetse bamubwira uko biteguye ibi bitaramo bagiye gukorera muri Canada akaba ari no ku nshuro yabo ya mbere bagera ndetse bataramira muri iki gihugu.
Ally Soudy yabajije Vestine impamvu yagiriye inama murumuna we yo kuba yitonze gushaka niba hari ibibi amaze kubona mu rushako, avuga ko nta kibi yabonye ndetse Dorcas aramutse ashatse bitaba birimo Ikibazo.
Ally Soudy ati “Ni iki kidasanzwe wabonye?” Vestine ati “Nta kidasanzwe.”
Dorcas we avuga ko igihe cyo gushaka kitari cyagera ndetse atakizi kandi na mukuru we ntacyo abaye nyuma yo gushaka bityo igihe cye nikigera azashinga urugo rwe nka mukuru we.
Dorcas ati “Ntabwo mbigena ariko igihe cyabyo kizaba. Urabona abaye iki (Avuga mukuru we Vestine).”

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025 bazataramira i Vancouver, ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 bataramire Regina, Saskatchewan, ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, bakaba bazakomeza gutaramira Winnipeg muri Manitoba, ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025 bataramire Edmonton muri Alberta, basoreze muri Calgary.
Aba bahanzi batangaje ko ibi bitaramo byari bigamije gususurutsa Abanyarwanda n’abakunzi b’indirimbo z’Imana bo muri Canada ibyishimo by’indirimbo ‘Yebo’ n’izindi zihembura imitima, banashimira abafana babashyigikiye mu rugendo rwabo.