OpenAI yamuritse uburyo bushya ChatGPT ishobora guhuzwa no gukorana n’izindi porogaramu [app integrations], bigatuma abantu bakora imirimo itandukanye kuri izo porogaramu bidasabye kuva mu kiganiro na ChatGPT.
Ni ukuvuga ko ukoresha ChatGPT azajya ayifungura, maze muri yo abashe no gukoresha izindi porogaramu zahujwe na yo. Azajya ayiha amabwiriza runaka arebana n’izo porogaramu zindi ziyakire ako kanya kandi ziyubahirize bidasabye kuzifungura muri telefoni.
Ubu buryo busa n’ubwitwa ‘mini-apps’ buboneka kuri Telegram cyangwa Discord, cyangwa se ‘mini-programs’ kuri WeChat ikoreshwa mu Bushinwa.

Ku ikubitiro porogaramu zahujwe na ChatGPT harimo Booking.com, Canva, Coursera, Expedia, Figma, Spotify, na Zillow.
Kuri ubu umuntu ashobora kunyura muri ChatGPT, agakoresha porogaramu ya Spotify mu gushakisha indirimbo, gukora urutonde rw’indirimbo [playlists].
Kuri porogaramu ya Canva na yo ni uko, kuko ushobora gukomeza gukora ibikorwa byawe unyuze kuri iri koranabuhanga ry’ubwenge bukorano.
Ni mu gihe porogaramu ya Figma ikorana na ChatGPT mu gukora cyangwa guhindura imbonerahamwe n’ibishushanyo runaka [diagrams and charts].
Ku rundi ruhande, Zillow ihuza ChatGPT n’amakuru ku nzu [real estate database], ikagaragaza amafoto, amakarita n’ibiciro byazo ukurikije ibyo uyikoresha yifuza.
ChatGPT yanahujwe na Expedia na Booking.com ku buryo ushobora gutegura ingendo, ukabona amakuru kuri hotel, ingendo z’indege n’ibiciro byazo bihora bihinduka bikoroheye.
Ku rubuga rwa Coursera ho, utavuye muri porogaramu ya ChatGPT ushobora kubona amashusho y’imfashanyigisho n’ibindi nkenerwa ku kwiga binyuze mu biganiro.
Hari n’izindi porogaramu zizajya zikoreshwa binyuze muri ubu buryo bushya mu bihe biri imbere zirimo Uber, DoorDash, Instacart, OpenTable, Target, Peloton, Tripadvisor na AllTrails.
Nk’uko amabwiriza ya OpenAI abivuga, porogaramu zizakenera gukoresha ubu buryo bushya zose zigomba kuba zifite akamaro, zizewe kandi zikora neza nta kwamamaza cyangwa kohereza ubutumwa budakenewe.
Ku ikubitiro ubu buryo bwatangiye gukoreshwa na bamwe mu bafite konti za ChatGPT mu byiciro bya Free, Go, Plus na Pro; uretse abo mu Burayi kubera amategeko yaho agoranye. Ntiburaboneka muri Afurika.