
Ikigo cy’icyitegererezo cyigisha ibirebana n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cyber Academy) no gutangiza Kaminuza ya Rwanda Coding Academy, biri mu mishinga u Rwanda rwishingikirijeho mu kubungabunga uyu mutekano ku bigo byarwo cyangwa ibyo mu Karere.
Byatanganjwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yari mu nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali ijyanye no kureba uburyo Afurika yafatanya mu kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Ni inama yabimburiye ibikorwa byo gutangiza ukwezi kwahariwe gukangurira abantu kuzirikana umutekano w’ikoranabuhanga ku Isi hose. Mu Rwanda bizashyirwa mu bikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga [NCSA].
Iki kigo Minisitiri Ingabire yavugaga cyatangijwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025. Kizafasha mu kuzamura impano mu bijyanye no kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga haba mu Rwanda no mu Karere.
Biteganyijwe ko buri mwaka abarenga 200 bazajya bahererwa ubumenyi muri iki kigo mu masomo atandukanye yose ahuriye ku kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga. Muri bo, abarenga 30% bazaba ari abari n’abategarugori.
Minisitiri Ingabire ati “Mu kwimakaza umutekano w’ikoranabuhanga tugomba gutekereza ku bijyanye no kongera ubumenyi, kubaka ubushobozi, kurinda no guhanga ibishya. Tugomba kwiyemeza kongera abahanga muri uru rwego ku mugabane. Muri iki cyumweru tugiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo ku kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga mu Rwanda ariko gifunguriwe Abanyafurika yose.”
Mu bindi u Rwanda rwerekejeho amaso nk’igisubizo ku mutekano w’ikoranabuhanga, ni ukuzamura Rwanda Coding Academy (RCA) ikaba kaminuza.
Ishuri rya RCA ryafunguwe mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hagamijwe guha abarangije icyiciro rusange, ubumenyi buhagije mu gukora porogaramu za mudasobwa hagabanywa n’umubare w’abanyamahanga babikoraga ahubwo bigakorwa n’Abanyarwanda ubwabo.
Ifite porogaramu y’imyaka itatu. Gahunda y’amasomo irimo ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (software engineering), ubwirinzi kuri internet (cyber security) na porogaramu zishyirwa mu bikoresho (embedded system).
RCA igaragaza ko imaze gusohora abanyeshuri 117 barimo 58 bo mu cyiciro cyatangiye mu 2019 n’abandi 59 batangiye mu 2020 ndetse mu 2024/2025 hasoje abarenga 110. Bose baba bafite ubumenyi buhambaye ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Ingabire ati “Ubu turi mu byiciro bya nyuma byo gushyiraho gahunda ya kaminuza izibanda ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ndetse no kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko nubwo ikoranabuhanga riri kuzana amahirwe menshi mu guteza imbere inzego zitandukanye, ariko ayo mahirwe azana n’ibyago bigomba kwitabwaho.
Yagarutse kuri Raporo ya Interpol ya 2025 igaruka k’uko umutekano w’ikoranabuhanga uhagaze.
Igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga byagaragaye muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bingana na 30%. Iyi raporo igaragaza ko hagati ya 2019 na 2025 Afurika yahombye arenga miliyari 3$.
Afurika ishora ari hagati ya miliyari 3$ na miliyari 10$ buri mwaka mu guhangana n’ibi bibazo. Ku Rwego rw’Isi biteganywa ko ikiguzi cyo guhangana n’ibi bibazo kizagera kuri miliyari ibihumbi 10$.

Minisitiri Ingabire ati “Ibyaha by’ikoranabuhanga byadutwaye za miliyari. Niba mwarabonye raporo ya Interpol mwabonye ko hafi 30% by’ibyaha byose ari ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ni ibintu tugomba kurwanya dufatanyije kuko igihugu kimwe nicyibasirwa, umugabane wose uzaba uri mu byago kuko nta mupaka uhari.”
Yerekanye ko ibihugu bikwiriye gukaza amategeko, kubakira ubushobozi abigo n’ababikoramo, gusangira amakuru y’ibanga aba yakusanyijwe ku byaha, ubufatanye hagati y’amatsinda y’ibihugu ashinzwe kugenzura no guhangana n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga no kubaka ibikorwaremezo bigezweho mu gukaza umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa NCSA, David Kanamugire, yavuze ko kurinda Afurika guhungabanywa n’ibitero by’ikoranabuhanga bigoye kuko amakuru yayo aba hanze yayo ariko bishoboka umugabane uramutse ufatanyije.
Ati “Ni gute twagira ubusugire bwacu mu gihe ubushobozi bw’ububiko bw’amakuru yacu buri muri Afurika buri munsi ya 2%. N’ako 2% ntabwo ari ishoramari ry’Abanyafurika n’iry’abanyamahanga.”
Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye kwicara hamwe bikaganira ku buryo byarinda abaturage babyo ndetse ko bizashoboka buri gihugu cyibanze ku kongerera agaciro ibyo gifite no guhanga udushya.
