Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana na Murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bwaciye igikuba, buhishura intimba, kubabara no kongera kwigira ku buzima bwe bwite.
Ishimwe Vestine yanditse amagambo aremereye kandi adasanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, agira ati “Ubu buzima mbayemo si bwo buzima nahisemo. Ndi mu bihe bibi kandi sinari mbikwiye… Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo ansenyere ubuzima na rimwe.”
Ni amagambo y’umuntu uremewe n’agahinda ariko uhagurutse ashaka gutangira Paji nshya, agasohoka mu mutima w’umuntu wiyemeje kudaheraho, ahubwo agafata icyemezo cyo kwiyubaka.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Ishimwe Vestine yakomeje agaragaza ko adateze kongera kwihutira guha undi mugabo urubuga mu buzima bwe atamumenye bihagije.

Mu mvugo irimo gutekereza cyane ku buzima bw’imbere mu muryango, yagize ati: “Umugabo nzongera guhitamo nzabanza kumumenya bihagije—menye imico ye, umuryango we, ibyo ahagazeho n’ubuzima bwe muri rusange. Nta muntu uzongera kunkoresha cyangwa kwikinisha.”
Ni ihame rikomeye kandi riyobowe n’inyigisho yakuye mu bubabare yanyuzemo mu mezi make ashize.
Ni ibintu bitavugwaho rumwe… kuko ubu butumwa buje nyuma y’uko ku wa 5 Nyakanga 2025, Ishimwe Vestine arushinganye na Ouédraogo mu birori byabereye mu Intare Conference Arena, byari byuzuyemo ibyishimo, indabo n’amasezerano y’igihe kirekire. Ariko nk’uko yabitangaje ubwe, amezi atatu yonyine ashize yabaye “ishuri rikomeye ry’ubuzima.”
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Ishimwe Vestine yari yasobanuye ko urushako ari “nko kwinjira mu gihugu utazi,” bisaba kubanza kukimenya, kukiga no gukuramo amasomo akomeye.
Ati: “Ntabwo ndamenya ibintu birenze cyane kuko ntabwo mpamaze igihe cyane. Ntabwo nabwira abantu nti ‘bimeze gutya na gutya’, naba ndi kwigira umuntu w’inzobere cyane kandi nanjye nta gihe kinini mpamaze. Kujya mu rugo ni nko kujya mu gihugu utari umenyereye bigasaba ko uhiga, byarangoye sinabeshya.”
Yakomeje abwira Murumuna we kwitondera kurushinga. Yagize ati: “Natekerezaga ubuzima nari mbanyemo na ba Dorcas, ariko bitewe n’uko mama yangiraga inama, naramenyereye nta kibazo. Mwana wanjye [Dorcas] ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse. Aramutse ashatse akiri muto namucira inkoni nkamukubita. Njye byari umugambi w’Imana.”
Ni amagambo yasaga no gutebya ariko arimo ukuri kandi akomoka ku byo ubwe yari atangiye guhura nabyo mu rugo rwe rushya.
Kamikazi Dorcas nawe yavuze ko nyuma yo kurongorwa k’umuvandimwe we na we yananiwe kwiyakira. Yagize ati “Ubukwe bukirangira ntabwo nabyiyumvishaga ahubwo numvaga bitanabaye. Bwabaye ari ku wa Gatandatu, njya ku ishuri ku wa Mbere, mfite ikizamini cya Leta ku wa Gatatu. Nahise njya mu banyeshuri ntabwo nabyiyumvishaga ko Vestine yashatse.”
“Dore ngo mveyo! Mama ni we wabibabwira. Yageraga aho akavuga ngo ‘sinjya ku meza utari waza. Kurya byari byananiye, ntabwo mwabyumva. Ni umuntu twakuranye kuva kera noneho yari amaze nka mama wanjye muto. Ni umuntu wanyitagaho, naba ntari kurya akambaza impamvu, akanantera imbaraga.”

Ati: “Nta kumuhamagara nijoro kuko ni umuntu wubatse, nararanaga na we noneho ndi umuntu wanga kwirarana, yari umuntu dusengana (…). Nabonaga ndi njyenyine kuko ni umuntu twakuranye naganirizaga ibintu byose, ndamubura. Sinamubuze burundu ariko ntabwo nari mufite.”
Yakomeje avuga ko “Nagize agahinda gakabije ‘depression’ ku buryo namuhamagaye saa Cyenda z’Ijoro, Mama yaza kundaza nkamubwira ngo ahamagare Vestine ndamushaka.”

“Byageze aho nkajya nanga no kujya iwe kuko ndishyiramo ko turi kumwe kandi tutari kumwe. Namaze nk’ukwezi ntishima, byaranze. Ubu ndi kurya kuko ndi iwe, kuko Mama yarambwiye ngo ‘jya iwe kugira ngo ubashe kurya.’ Nakoresheje n’imiti ariko biranga.”
Vestine na Dorcas bamaze igihe muri Canada, aho bari gukora ibikorwa bitandukanye by’umuziki no gusura abafana.
Mu cyumweru gitaha, aba bahanzikazi bari kwitegura kugaruka mu Rwanda, aho ibitekerezo by’abafana n’abakurikirana iby’iyobokamana byahise bifata ku butumwa bwa Vestine nk’amakimbirane ashobora kuba ari mu rugo rushya.
Nubwo nta byinshi aratangaza ku buryo buhambaye, amagambo ye yerekana ko ahagaze mu gihe cy’ubuzima kitoroshye, hagati yo kwiyakira no gushaka imbaraga zo gutangira bushya. Anagaragaza ko ashobora kuba yarafashe umwanzuro wo kugana inzira ya gatanya dore yanamaze gusiba amafoto y’ubukwe bwabo anakuraho izina yari yariyise ry’umugabo we.
Monixi News yagerageje kuvugana na Irene Murindahabi, umujyanama w’iri tsinda ndetse na Ishimwe Vestine ariko ntiyafata telephone.
Ishimwe Vestine atangaje iyi nkuru yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi 6 itsinda abarizwamo rya Vestine na Dorcas riteguje indirimbo nshya “Usisite”, bikaba byitezwe ko ijya hanze mu minsi ya vuba bakigera mu Rwanda.