Mu gihe indirimbo zigezweho zikomeje gufata umwanya munini mu bukwe n’ibirori by’abasore n’inkumi b’iki gihe, hari itsinda ryihariye ryagaragaje ko umuco nyarwanda ukiri muzima. Ni INSHOZA Group, itsinda ry’abaririmbyi b’abanyempano rizwi cyane mu kuririmba indirimbo gakondo, cyane cyane mu bukwe n’ibirori by’Abanyarwanda bakunda umuco.
Bayobowe na Gentil Kwizera, umusore w’inararibonye mu njyana gakondo. INSHOZA Group yabaye icyitegererezo mu buryo bwo guhuza injyana za kera n’amarangamutima y’ubu. Indirimbo zabo zishingiye ku bisingizo, amagambo y’urukundo, no kwibutsa agaciro k’imigenzo nyarwanda mu bihe by’ibyishimo.

Ibyo Bafite Bituma Baba Abihariye
Ibanga rikomeye ry’ INSHOZA ni ijwi rihuriweho n’abaririmbyi bafite ubuhanga butandukanye, guhuza amagambo y’ubukwe n’ubutumwa bw’umuco, ndetse no gukoresha ibikoresho bya gakondo nibyakijyambere nk’inanga,saxophone, ingoma, n’amakondera, Violins nibindi byorohereza amajwi yabo kumvikana mu buryo bwiza kandi bwimbitse.
Abitabira ubukwe baririmbamo bavuga ko iyo itsinda INSHOZA Group riririmbye, haba hatandukanye nahandi hose. Umwe mu bashyingiranywe aherutse kuvuga ati:
iyo Itsinda ry’ INSHOZA ritangiye kuririmba, amagambo yabo akora neza neza ku mutima, injyana yabo ikakubwira byinshi kurusha n’uko wabivuga. Ni amarangamutima nyayo.”

Serivisi INSHOZA Group Itanga
Uretse kuririmba indirimbo gakondo no gususurutsa ibirori, INSHOZA Group itanga serivisi zinoze kandi zujuje ubuziranenge mu by’ubukwe n’imyidagaduro, zirimo:
- Wedding MC Person (Umushyushyarugamba w’ubukwe)
- Sound System & Professional Music Band
- Live Entertainment & Traditional Performances
- Abatahira b’inzobere n’Abaririmbyi b’umuco
- Traditional Dancers (Ababyinnyi b’umuco nyarwanda)
- Fog Machine & Lighting Effects
Izi serivisi zose zihurira ku ntego imwe: gutuma buri bukwe bugira isura idasanzwe, bwuzuye umunezero, umuco n’ubunyamwuga.
Uko Bagezaho Abakunzi babo ibihangano byabo
Nubwo bafite isura ya gakondo, INSHOZA Group ikoresha neza imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka YouTube, Instagram, tiktok ndetse na WhatsApp kugira ngo yegere abakunzi bayo n’abategura ubukwe. Binyuze muri izo mbuga, bakora ibiganiro, basangiza amashusho y’ibitaramo, ndetse banakira abashaka kubatumira.

Gentil Kwizera avuga ko intego yabo atari ugutarama gusa, ahubwo ari ugutoza urubyiruko gukunda no gusigasira umuco nyarwanda. Ati:
“Indirimbo zacu ni ubuzima, ni amateka, kandi ni uburyo bwo kwibutsa Abanyarwanda aho baturutse. Twifuza ko buri wese yumva ishema ryo kuba umunyarwanda binyuze mu majwi yacu.”
Umwihariko wabo mu Bukwe
INSHOZA si itsinda risanzwe. Iyo bageze mu bukwe, baririmba mu buryo bwihariye bwuje umunezero, bagahuza abageni n’ababyeyi mu ndirimbo z’ishimwe n’amagambo y’urukundo. Benshi mu babahamagara bavuga ko iyo INSHOZA group ihari, ubukwe bwose bugira uburyohe bw’umuco nyarwanda.

Iri Tsinda rikomeje kuba intangarugero mu guhuza injyana n’umuco, kandi bigaragara ko amajwi yabo akomeje kuryoshya ubukwe bwinshi mu Rwanda. Mu magambo make, ni ijwi rihuza ibisekuru by’ejo hashize n’icyerekezo cy’ejo hazaza, Bashyigikire kuri Instagram no kuri WhatsApp kugira ngo wumve uburyo umuco nyarwanda ushobora gususurutsa buri munsi w’ibyishimo!
Oooo murakoze cyane ndabashimiyee kuba mukomeje gushyigikira impano zacu murakoze cyanee