
Byabaye ku wa Gatanu, tariki 3 Ukwakira 2025, ubwo Knowless yari yagiye mu myitozo yo kwitegura ibirori bya ‘The Silver Gala’ azaririmbamo ku wa 1 Ugushyingo 2025.
Ku wa 1 Ukwakira ni bwo Knowless yizihije isabukuru y’imyaka 34.
Nyuma yo gutungurwa, uyu mubyeyi yabwiye Monixi News ko byamushimishije kuba abana bo muri ‘Sherrie Silver Foundation’ bamutekerejeho.

Ati “Bandijije! Nagerageje kuyamanura nka bya bindi abagabo bavuga ngo atemba ajya mu nda, ariko bantunguye kandi byanejeje. Ni cyo gutungurwa bivuze, kuba bantekerejeho. Sinzi ukuntu nabivuga, nishimye. Imana ibahe umugisha.”
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ biteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, cyane ko byatangiye mu mwaka ushize wa 2024.
Ni ibirori biherutse kwimurirwa muri BK Arena bivanwe muri Kigali Convention Centre. Byitezwe ko bizaririmbamo abarimo Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Uretse aba bahanzi, ibi birori bizanitabirwa na Ugo Mazie umaze kuzamura izina mu kwambika ibyamamare dore ko asanzwe yambika abarimo Beyoncé, Justin Bieber, Celine Dion n’abandi benshi.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo yihagazeho, cyane ko iya make ari ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe. Abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1 Frw.
Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130 Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1.200.000 Frw.
Ibi bitaramo bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.

